Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Adrien Misigaro yamaze kugaruka i Kigali mu rugendo rwabanjirijwe n’umusangiro wamuhuje n’abana babarizwa mu muryango Sherrie Silver Foundation washinzwe n’umubyinnyi mpuzamahanga, Sherrie Silver.
Adrien Misigaro wamamaye mu ndirimbo nka ‘Buri munsi’ yakoranye na mugenzi we Gentil Misigaro, yabwiye InyaRwanda ko amaze iminsi itatu mu Rwanda, kandi ko agenzwa n’ibikorwa azakorana na bariya bana ndetse no gukora kuri gahunda zimwe na zimwe ziri mu muryango 'Melody of New Hope' yashinze.
Yavuze ko mu rwego rwo kwitegura gukora ibi bikorwa byose, yahisemo gusangira n’abana bo muri Sherrie Silver mu rwego rwo kubashimira ibikorwa bamaze gukorana ndetse n’ibindi bari gutegura bazahuriramo mu gihe kiri imbere.
Ati: “Ejo nahisemo gusura no gusangira n’abana bo kwa Sherrie Silver ndabatungura hariya. Ariko turacyafite ikindi gikorwa tuzakorana na Sherrie Silver n’abandi bana nyine muri iyi minsi nzaba ndi hano dufitanye gahunda ndende, nzajya mbitangaza uko iminsi igenda yigira imbere.”
Uyu muhanzi yavuze ko ataremeza niba hari indirimbo azakorera i Kigali, mbere y’uko asubira muri Amerika, ariko hari amahirwe ‘menshi’ y’uko byashoboka. Ati: “Nta gahunda y’indirimbo ndagira, ariko mu gihe cya vuba nshobora kubimenya, habaye amahirwe yo kuba yakorwa, byakunda rwose ntakibazo.”
Adrien Misigaro yavuze ko mu rugendo rwe i Kigali, anafite gahunda yo kurangiza imwe mu mishinga isanzwe afitanye n’ikigo giherereye i Kabuga gikorana n’umuryango MNH yashinze.
Ati: “Muri rusange gahunda zanzanye hari n’iz’umuryango ‘MNH’ nsanzwe nkoreramo, hari ikipe ngari y’abanyamerika nazanye nabo. Dufite iminsi itari myinshi hano, ariko umwanya munini dufite gukorera mu kigo cy’ishuri hari i Kabuga, kuko ariho dusanzwe dukorera.”
Adrien Misigaro ubwo yaheruka mu Rwanda yahuje imbaraga n’abana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation, basubiramo indirimbo ‘Niyo ndirimbo’ yakoranye na Meddy.
Adrien Misigaro ni umuramyi w'Umunyarwanda ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho amaze imyaka irenga 20 aba.
Yatangiye umuziki we muri Amerika, ariko indirimbo ze nka "Nyibutsa", "Ndabizi", "Nkwite Nde", "Ntacyo Nzaba", "Ntibyamukanze", "Hano kw'isi", "Mfite Impamvu", "Ntuhinduka", "Ntiwandeka", na "Umuntu Usanzwe" zamenyekanye cyane mu Rwanda.
Mu 2024, Adrien Misigaro yashyize hanze indirimbo yise "Niyo Ndirimbo" yakoranye na Meddy, indirimbo yanditswe afatanyije na Niyo Bosco.
Muri uwo mwaka kandi, yatangaje ko afite gahunda yo gushyira hanze indirimbo zigize album ye nshya yise "Ninjye Ubivuze", avuga ko buri ndirimbo yayanditse ishingiye ku bihe yanyuranyemo n'Imana ndetse n'ubuzima busanzwe bwa buri wese.
Adrien Misigaro azwiho ubuhanga mu kwandika indirimbo zihimbaza Imana, aho akenshi yandika indirimbo ziba ari isengesho, iziramya Imana, cyangwa izitanga ubutumwa ku bantu, abasaba kwihana no kubabwira ibyo Imana ikora.
Mu myaka irenga 15 ari mu muziki, yubatse ubushuti n'abahanzi batandukanye, harimo na Meddy bakoranye indirimbo "Niyo Ndirimbo" na "Ntacyo Nzaba".
Adrien
Misigaro akomeje ibikorwa by'ivugabutumwa binyuze mu muziki, aho yifuza ko
indirimbo ze zagera ku bantu benshi kandi zigafasha imitima ya benshi kwegera
Imana.
Adrien
Misigaro yatangaje ko urugendo rwe mu Rwanda rwatangijwe n’umusangiro wamuhuje
n’abana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation
Adrien Misigaro yatunguye abana bafashwa na Sherrie Silver nyuma y’igihe cyari gishize bakoranye indirimbo
Adrien Misigaro yavuze ko yazanye mu Rwanda n’abanyamerika bagiye gukora mu bikorwa by’umuryango yashinze ‘MNH’
Adrien Misigaro aganira na Sherri Silver washinze umuryango Sherrie Silver Foundation
Adrien yagiranye ibihe byiza n'abana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ADRIEN MISIGARO YAKORANYE NA SHERRIE SILVERFOUNDATION
TANGA IGITECYEREZO